00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Francis yanenze abitwikira idini bagamije gukora amabi

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 25 September 2015 saa 09:49
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu ijambo Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yagejeje ku bagize Kongere ya Amerika, yagaragaje ko ku Isi hakomeje kurangwa ibikorwa by’amakimbirane n’ubwicanyi, anenga abitwikira iby’iyobokamana bagamije gukora amabi.

Yagize ati “Twese turabizi kandi dushenguwe n’uko mu bihugu byinshi ku isi hari akaduruvayo mu bya politiki uyu munsi.”

“Amakimbirane, inzangano n’ubwicanyi ku isi birarushaho kwiyongera muri iki gihe. Hamwe na hamwe babikora bitwikiriye izina ry’Imana n’iyobokamana. Tugomba kwitondera imyemerere iyo ari yo yose yaba ishingiye ku iyobokamana cyangwa ikindi cyane cyane ariko kandi tukarwanya abitwikira iby’iyobokamana bagakora amabi.

Dukwiye gukora Ibitanga icyizere cyo gukira, amahoro n’ubutabera. Turasabwa gutanga imbaraga n’ubwenge mu gukemura ibibazo byinshi bihangayikishije isi, bishingiye kuri politiki ubukungu n’ubutabera.”

Papa Francis yibukije abagize Kongere ya Amerika ko bafite inshingano zo guharanira inyungu za benshi no kubungabunga agaciro k’abo bahagarariye byo shingiro rya politiki nzima.

Ati “Buri muntu, umugore cyangwa umugabo mu gihugu runaka afite inshingano ku giti cye cyangwa kuri sosiyete ye.Inshingano zanyu mwe nk’abagize Kongere ni ugufasha iki gihugu kigakura. Muri ishusho y’abaturage bacyo, murabahagarariye.

Mwahamagariwe kurinda no kubungabunga agaciro k’abo muyobora mutananirwa mu guharanira inyungu za benshi kuko ari yo ntego y’ibanze ya politiki.”

Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika yashimiye kandi, intwari za Amerika ku ruhare bagize n’inzira z’inzitane banyuzemo baharanira agaciro ka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubwigenge bwayo.

Abo ni nka Abraham Lincoln, Martin Luther King, Dorothy Day na Thomas Merton.
Papa Francis, yavuze ko hagomba kugira igikorwa mu gukemura ibibazo byugarije isi muri iki gihe, byaba ibya politiki, iby’ubukungu, ubutabera n’ibindi.

Ati “No mu bihugu bikize ibikorwa biheza ubutabera biragaragara. Dukwiye gushyira imbaraga mu kugarura icyizere, kurwanya ikibi tugakorera hamwe twese nk’umuntu umwe mu kuzahura imibereho myiza ya rubanda.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages