Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko igihugu cye kitazarebera mu gihe cyaba kigabweho igitero, ashimangira ko amahame yacyo y’ubwirinzi ashingiye ku kwihorera mu gihe gitewe.
Yagize ati “Amahame yacu y’ubwirinzi arasobanutse: ijisho rihorerwe irindi. Igitero cyose kizagabwa kuri Iran, harimo n’ikizibasira ibikorwa remezo byacu, kizakurikirwa no kwihorera gukomeye.”
Ingabo za Iran na zo zaburiye ko iterabwoba Amerika ikomeje kuyishyiraho rishobora gutuma intambara yaguka, ikarenga akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Uku guterana amagambo kwiyongereye nyuma y’uko imirwano yongeye kubura ku wa 7 Nyakanga 2026.
Iran yongeye gukumira ingendo z’ubwato mu muhora wa Hormuz, inzira y’ingenzi inyuramo igice kinini cy’ibikomoka kuri peteroli bicuruzwa ku Isi.
Trump yatangaje ko igihe cyose Iran izarasa ku bwato bunyura muri Hormuz, Amerika izajya isenya ikiraro cyangwa urugomero rw’amashanyarazi muri Iran, harimo n’ibiri hafi cyangwa imbere mu murwa mukuru, Tehran.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!