Raporo yakozwe na Youth Endowment Fund – YEF, ikigo cyigenga gikora ubushakashatsi ku buryo bwo gukumira ihohoterwa rikorerwa urubyiruko, yatangaje ko abana 3.809 bafashwe mu mwaka wa 2024/25 bakekwaho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ni umubare urenzeho 74% uw’abafunzwe mu gihe cya COVID-19 mu 2020/21, ubwo bari 1.979, ndetse urenga n’uwo mu 2015/16, aho bari 3,633.

Ubushakashatsi bwihariye bwakozwe na YEF bukubiyemo abana n’ingimbi 11.000 bafite hagati y’imyaka 13 na 17, bwagaragaje ko umwe muri 25 bigeze guhura n’ihohoterwa rishingiye ku mubiri cyangwa ku gitsina mu mibanire yabo.

Mu bana bari bafite abo bakundana, 15% bavuze ko bigeze guhatirwa gukora imibonano mpuzabitsina, gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku mubiri, cyangwa ko amafoto yabo y’ibanga yashyizwe ahagaragara nta burenganzira babitangiye.

YEF yavuze ko izamuka ry’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina mu bana rishobora kuba rifitanye isano n’ikwirakwira ry’amafoto n’amashusho y’urukozasoni hagati y’abana bato, cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga n’ikoranabuhanga.

Muri icyo gihe, u Bwongereza bukomeje kubona ubwiyongere bukabije bw’imanza z’ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, aho abakekwaho ibi byaha barimo abana ndetse n’abantu bakuru.

Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe kurwanya ibyaha, cyatangaje ko muri iki gihe cyakira amakuru agera ku 1.700 buri cyumweru ajyanye n’abantu bakekwaho gusambanya abana, mu gihe abapolisi bafata abakekwaho ibi byaha bagera ku 1,000 buri kwezi.

Ibi bibaye mu gihe Guverinoma y’u Bwongereza ikomeje gushyirwaho igitutu cyo kongera ingamba zo kurinda abana.

Guverinoma y’u Bwongereza yashyizeho amategeko akakaye agamije kurinda abana, harimo gusaba ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga kubuza abana kubona amashusho y’urukozasoni, guharanira ko abana bari munsi y’imyaka 16 batabasha gukoresha imbuga nkoranyambaga.