Mu gitondo cyo ku wa 28 Gashyantare 2026, Iran yagabweho igitero gitunguranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kwihorera nayo yagabye ibitero byakwirakwiye hirya no hino mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, birenga n’ahari ibirindiro by’igisirikare cya Amerika.
Reuters yatangaje ko abantu bane bakomerekeye ku kibuga cy’indege cya Dubai muri Leza Zunze Ubumwe z’Abarabu, biturutse ku gitero cya Iran cyahagabwe.
Yakomeje ivuga ko “igice cy’aho abagenzi bategerereza indege ku kibuga mpuzamahanga cya Dubai (DBX) cyangiritse byoroheje.”
Nyuma y’amasaha make ibyari byangijwe kuri iki kibuga cy’indege byaje gusanwa.
Hoteli Burj Al Arab yo yangijwe n’umuriro waturutse ku ihanurwa rya drone yari yoherejwe na Let aya Iran. Ibi byateje inkongi ku gice cy’inyuma cy’iyi hoteli.
Iran kandi yarashe ibisasu bya misile ku bibuga by’indege bya Abu Dhabi ndetse n’i Doha, byose bisanzwe ari inzira zikomeye zihuza ibice by’Uburasirazuba n’Uburengerazuba bw’isi.
Guhera ku wa Gatandatu, ibibuga by’indege byinshi byahagaritse ingendo mu Burasirazuba bwo hagati, zirimo iziva n’izijya Dubai na Abu Dhabi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!