00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigero cya alcohol iba muri champagne kigiye kugezwa kuri 15%

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 September 2026 saa 03:22
Yasuwe :

Abakora inzoga za champagne mu Bufaransa bemerewe, by’agateganyo, gukora izirimo alcohol igera kuri 15%, nyuma y’uko ubushyuhe bukabije bwatumye imizabibu yeze ifite isukari nyinshi kurusha ibisanzwe.

Ubusanzwe, ikigero cya alcohol cyemewe muri champagne ntikirenga 13%. Ihuriro ry’abakora champagne mu Bufaransa, Comité Champagne, ryatangaje ko iki cyemezo kireba champagne zizakorwa mu mizabibu yasaruwe muri uyu mwaka gusa.

Icyakora, ibyo ntibivuze ko amacupa yose azaba arimo alcohol ya 15%. Iryo huriro ryasobanuye ko champagne nke ari zo zishobora kurenza ikigero cyari gisanzwe cyemewe, zikagera hafi kuri 13,1% cyangwa 13,2%.

Ubushyuhe n’amapfa byatumye imizabibu igira isukari nyinshi. Mu gihe cyo gukora divayi, iyo sukari ihinduka alcohol, bikaba bishobora gutuma ikigero cyayo kizamuka.

Champagne zizakorwa mu mizabibu y’uyu mwaka ntiyitezwe kugezwa ku isoko mbere ya 2028, kuko iba igomba kubanza kumara nibura amezi 15 itunganywa kandi ibikwa.

Ikigero cya alcohol iba muri champagne kigiye kugezwa kuri 15%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages