Kuwa 24 Nzeri, ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka by’u Buholandi byashyikirije Lin Muyizere, umugabo wa Victoire Ingabire, ibaruwa ikubiyemo ibirego bimushinja ibyaha bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyo baruwa yageze mu maboko ya Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ntigaragaramo ko leta y’u Rwanda yaba ari yo imushinja.
Ahubwo RFI ivuga ko ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka mu Buholandi bwatangiye gukora iperereza kuri Lin Muyizere kuva umugore we Ingabire yaza mu Rwanda mu 2010.
U Buholandi buvuga ko kimwe mu bituma bamukeka amababa harimo ukuba yaratanze ubuhamya mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha, aho ashinjura uwaregwaga Jenoside (ntiyavuzwe izina).
Iyo baruwa kandi igaragaza abatangabuhamya batazwi bashinja Lin Muyizere, harimo uvuga ko (Muyizere) yaba yarahawe n’uwayoboraga Umujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside inshingano zo gukangurira Abahutu kwica Abatutsi.
Uwo mutangabuhamya avuga ko yanabonye umugabo wa Victoire Ingabire mu gatsiko k’Interahamwe nyuma yo guhabwa amabwiriza kiyamiriye kavuga ngo ”We will kill them all” (tuzabica bose) ijambo ry’Icyongereza rigaragara muri iyo baruwa ryanditse mu dukubo.
Abandi bahaye amakuru umugenzacyaha wo mu Buholandi bakomoka i Taba aho Muyizere yavukiye, bavuze ko bamubonye atwaye imbunda akanategeka kwica Umututsi wo muri ako gace.
Umugenzacyaha wo mu Buholandi avuga ariko ko nta bundi buhamya arabona buvuga kuri uwo nyakwigendera.
Avuga ko nta n’umwe wigeze arega Lin Muyizere mu nkiko Gacaca kandi zaramaze imyaka 10 yose ziburanishiriza ibyaha byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hagati mu baturage.



















TANGA IGITEKEREZO