Ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ugushyingo 2023, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko ku bw’amahirwe nta mukozi n’umwe wari mu nyubako ubwo yagabwagaho igitero n’Ingabo za Israel.
Ibi kandi ngo bije nyuma y’uko n’ahakorera Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, harashwe bikomeye ku munsi wabanje.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa yatangaje ko inzego zo muri Israel zasabwe gusobanura impamvu zagabye ibitero ku bigo byayo.
Umuyobozi Mukuru wa AFP, Fabrice Fries, yagaragaje ko n’ibiro by’iki kigo cy’itangazamakuru muri Gaza byarashweho bikomeye.
Nubwo bimeze bityo ariko u Bufaransa buteganya kohereza indege ya kabiri ku nkengero za Gaza mu gihe bukomeje gukorana na Israel na Misiri ngo bishake inzira yo gutangamo ubufasha bw’ubuvuzi ku bakomerekejwe n’ibisasu muri ako gace gakomeje kuberamo imirwano.
U Bufaransa bwohereje mu gice cy’Iburasirazuba bw’Inyanja ya Méditerranée ubwato bw’ubufasha ndetse Perezida Emmanuel Macron yagaragaje biri muri gahunda yo gufasha ibitaro byo muri Gaza bikomeje kugira umubare munini w’inkomere kubera intambara.
Ni ubwato bivugwa ko bufite ibitanda 60 bishobora kujyaho abarwayi, nubwo hakibazwa n’ubundi ingano y’ubufasha bwatanga mu gihe inkomere zo zikomeje kwiyongera.
Ikindi kikiri ikibazo ni ukwibaza uburyo abantu bazajya bavanwa ku butaka bakajya kuvurirwa muri ubwo bwato. Kuri iyi ngingo u Bufaransa bugaragaza ko ibiganiro bikomeje hagati ya Misiri na Israel kugira ngo inkomere zoroherezwe kugera ahatangirwa ubufasha bw’ibanze.
Muri iki cyumweru, Misiri yatangiye kwemerera abakomeretse bake bake kwambuka umupaka uyihuza na Gaza.
Ibi bibaye kandi nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yasubiye muri Israel aganira n’itangazamakuru ku bijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi bishobora kwemererwa kwinjira muri Gaza.
Ni urugendo rwa gatatu Blinken agiriye muri Israel kuva ku wa 7 Ukwakira 2023, Hamas ihagabye igitero.
Mu gitondo cyo ku wa 7 Ukwakira 2023, ni bwo Umutwe wa Hamas wo muri Palestine wagabye igitero kuri Israel. Iyi ntambara imaze kugwamo abarenga 9220 ku ruhande rwa Palestine mu gihe muri Israel hamaze gupfa 1400.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!