00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikinini cyo gukuramo inda cyarikoroje mu nkiko zo muri Amerika

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 April 2023 saa 07:16
Yasuwe :

Urukiko rw’Ikirenga muri Amerika rwongereye igihe cyo kuba ku isoko kw’ibinini byifashishwa mu gukuramo inda bya mifepristone, aho bizakomeza gucuruzwa kugeza kuri uyu wa Gatanu kugira ngo rubanze rusuzume niba umwanzuro wo kubihagarika cyangwa kubirekera ku isoko wubahirije amategeko.

Ni umwanzuro uje ukurikira uw’undi mucamanza wo muri Leta ya Texas wafashwe tariki 7 Mata, aho yategetse ko ibinini bya mifepristone biba bihagaritswe kubera ko bigira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Ni umwanzuro yafashe mu gihe agikomeje kumva ikirego cyatanzwe n’amashyirahamwe y’abaganga badashyigikiye gukuramo inda.

Mu minota mike undi mucamanza w’i Washington yafashe undi mwanzuro, ategeka ko mifepristone ikomeza gucuruzwa ku masoko kandi ko ikigo gishinzwe imiti n’ibiribwa (FDA) ibyo cyakoze cyemeza ko uwo muti utangire gucuruzwa mu myaka 20 ishize, aribyo.

Guverinoma ya Amerika yahise itanga ikirego mu rukiko rw’ubujurire, isaba ko rufata umwanzuro kuri iyo myanzuro ibiri ihabanye, aho umwe wemera ko ibinini bya mifepristone bikomeza gucuruzwa undi ukabihakana.

Urukiko rwemeje ko ibyo binini bikomeza gucuruzwa ariko ruvuga ko ari iby’igihe gito kuko rugisuzuma dosiye.

Mu gihe urukiko rw’ubujurire rugisuzuma, Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika ku bufatanye n’ikigo Danco Laboratories gikora ibinini bya mifepristone, bitabaje Urukiko rw’iIkirenga nk’urusumba izindi muri Amerika, ngo rutegeka ko ibyo binini bikomeza gucuruzwa mu gihe inkiko zigisuzumwa, kuko kuri ubu bari mu rujijo.

Kuwa Gatanu ushize Urukiko rw’Ikirenga rwemeye ko ibyo binini bikomeza gucuruzwa kugeza kuri uyu wa Gatatu, ubwo hari hitezwe ko hasohoka umwanzuro kuri icyo kibazo.

Urukiko ntabwo rwabashije kurangiza gusuzuma dosiye, biba ngombwa ko rutegeka ko ibyo binini bikomeza gucuruzwa kugeza kuri uyu wa Gatanu, ubwo hazaba hafatwa umwanzuro.

Ibinini bya mifepristone bivugwa ko ari byo byifashishwa cyane mu gukuramo inda muri Amerika, aho kimwe cya kabiri cy’inda zivanwamo muri icyo gihugu ari icyo kinini kibibafashamo.

Umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga ntabwo uzavanaho ko Urukiko rw’Ubujurire ruzakomeza gusuzuma ikirego rwagejejweho, ahubwo uzatanga umurongo w’ikigomba gukurikizwa mu gihe Urukiko rw’Ubujurire rugisesengura dosiye.

Ni ukuvuga ko niruramuka rwemeje ko ibinini bya mifepristone bikomeza gucuruzwa, bizakomeza bityo kugeza igihe Urukiko rw’Ubujurire rufatiye umwanzuro warwo. Nirwemeza ko bidakomeza gucuruzwa, ubwo bizagenda bityo kugeza hafashwe undi mwanzuro.

Muri Kamena umwaka ushize, Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatesheje agaciro ingingo y’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu, yatangaga uburenganzira bwo gukuramo inda.

Nubwo bimeze gutyo, uburenganzira bwasigaye mu maboko ya za Leta zigize icyo gihugu, bwo kwemeza niba gukuramo inda byemewe cyangwa bitemewe bitewe n’amategeko ya buri Leta.

Kugeza ubu 13 muri Amerika zamaze gukuraho itegeko ryemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda.

Ibitekerezo byo gukuramo inda bikunze guhanganisha amashyaka abiri akomeye muri Amerika, aba-démocrates n’aba-Républicains. Aba-démocrates bari ku butegetsi bemeza ko gukuramo inda ari uburenganzira bwa muntu mu gihe Aba-Républicains bavuga ko ari ubwicanyi.

Ibinini bya mifepristone bikomeje guhanganisha inkiko muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages