Icyo kintu cyarasiwe mu gace ka Yukon kari mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’icyo gihugu, nyuma y’amasaha make Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirashe ikindi kintu nacyo cyari cyavogereye ikirere cyayo.

Canada yitabaje Amerika mu guhanura icyo kintu, bivugwa ko cyari gifite ishusho y’uruziga.

Icyo kintu cyarashwe kiguruka mu kirere kibaye icya gatatu mu gihe cy’icyumweru, muri Amerika y’Amajyaruguru.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Amerika yarashe igipirizo cy’Abashinwa cyari kimaze iminsi kiguruka mu kirere cyayo ndetse no ku wa Gatanu w’iki cyumweru Amerika yongera kurasa ikindi kintu kingana n’imodoka nto, cyagurukaga mu kirere cyayo mu gace ka Alaska.

Minisitiri w’Intebe wa Canada yavuze ko kurasa icyo kintu kuri uyu wa Gatandatu, byakozwe amaze kuganira na Perezida wa Amerika, Joe Biden.

Biteganyijwe ko nyuma yo kurasa icyo kintu, inzego zibishinzwe zigiye gukora iperereza zikamenya icyo aricyo n’icyo cyari kigamije.