00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibisasu byaturikiye ku modoka y’abakinnyi ba Dortmund, umwe arakomereka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 April 2017 saa 12:05
Yasuwe :

Ibintu bitaramenyekana byaturitse ubugira gatatu hafi y’imodoka yavaga kuri hoteli y’ikipe ya Borussia Dortmund yo mu Budage igana ku kibuga cyayo, bikomeretsa myugariro wayo Marc Bartra ubu akaba ari mu bitaro.

Nk’uko Sky Sports yabitangaje, iki kibazo cyatumye umukino wari ugiye guhuza Borussia Dortmund na As Monaco yo mu Bufaransa muri ¼ cy’irushanwa rya UEFA Champions League uhita usubikwa, wimurirwa ejo ku wa Gatatu saa mbiri na 45.

Uyu mukino wagombaga kubera ku kibuga Signal Iduna Park cya Dortmund.

Itangazo polisi yo muri uwo mujyi rigira riti “Ibimaze kumenyekana ni uko ikirahuri cy’imodoka cyangiritse umuntu umwe agakomereka. Kugeza ubu ntabwo birashoboka ko tumenya ngo ni iki mu by’ukuri cyaturitse.”

Ikipe ya Dortmund yemeje ko Marc Bartra w’imyaka 26 yajyanwe mu bitaro nyuma yo gukomereka ku kuboko, ubu akaba ari kwitabwaho mu bitaro.

Gusa ngo uku guturika ntabwo kwagize ingaruka ku bafana bari bageze mu kibuga, ari nayo mpamvu umukino wimuwe ugashyirwa hafi bishoboka.

Bus ya Dortmund yangijwe n'icyo kintu, umwe mu bakinnyi arakomereka
Ikintu kitaramenyekana cyaturikiye hafi ya bus yari itwaye abakinnyi ba Dortmund ku kibuga
Abakinnyi ba Dortmund bahise bakurwa mu modoka igitaraganya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages