00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoranabuhanga Kenya ikoresha mu gutanga Visa ryinjiriwe n’aba-hackers

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 28 July 2023 saa 08:51
Yasuwe :

Leta ya Kenya yatangaje ko nyuma y’uko uburyo bwakoreshwaga hasabwa visa hifashishijwe ikoranabuhanga (E-Visa) bwinjiriwe n’abajura mu by’ikoranabuhanga (hackers), abinjira muri icyo gihugu bose bazajya bahabwa visa bageze ku kibuga cy’indege n’ahandi hose hinjirirwa ku mipaka.

The East African yanditse ko ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Dr Alfred N. Mutua, mu ibaruwa yashyize hanze kuri uyu wa 27 Nyakanga 2023.

Ati ‘‘Ubu hari imbogamizi mu ikoranabuhanga rihuza guverinoma n’abaturage. Ni ku bw’iyo mpamvu, abakora ingendo ziva hanze y’igihugu bazajya baherebwa visa ahinjirirwa hose.”

Ikoranabuhanga rya Leta ya Kenya ryatangirwagaho serivisi zisaga 5,000 ziyihuza n’abaturage harimo na E-Visa, ryinjiriwe n’abajura gusa leta yatangaje ko nta makuru yigeze yibwa.

Ibi bibaye nyuma y’uko itsinda ryo mu Gihugu cya Sudani ryiyise iritazwi ryigambye kuba ari ryo ryinjiye mu ikoranabuhanga rya Guverinoma ya Kenya, mu kuyiha gasopo yo kureka kwinjira mu buzima bwite bw’Igihugu cya Sudani.

Iryo tsinda ryanavuze ko ryanateganyaga kwinjira mu ikoranabuhanga rya Mobile Money ryifashishwa hohererezanywa amafaranga, irya E-Banking ndetse n’irindi ritandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages