Iri ni ryo kote ryonyine rifasha umuntu kutarohama ryifashishijwe muri Titanic kuva mu myaka 114 ishize impanuka yakangaranyije Isi ibaye.
Iri kote ryagurishijwe mu nyubako ya Henry Aldridge & Son iherereye i Wiltshire mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Bwongereza.
Iri kote ryambawe n’umwe mu bakiliya b’imena bari bari muri ubu bwato witwa Laura Mabel Francatelli, akaba ari umwe mu bantu 700 barokotse muri iyi mpanuka ya Titanic yabaye mu 1912.
Iri kote ryasinyweho na Francatelli ndetse n’abandi barokotse iyi mpanuka.
Aya mafaranga ryagurishijwe yatunguye benshi kuko yikubye hafi kabiri igiciro kiri hagati y’ibihumbi 250-350 by’Amapawundi cyari cyitezwe.
Muri iyi cyamunara umusego w’intebe yo mu bwato buto bwifashijijwe mu gutabara abantu muri icyo gihe, wagurishijwe ibihumbi 390 by’Amapawundi.
Ubwato bwa Titanic bwakoze impanuka ku wa 10 Mata 1912 butwaye abantu 2200. Icyo gihe bwavaga i Southampton mu Majyepfo y’u Bwongereza bugana i New York ariko burohama nyuma yo kugonga ibuye. Abagera ku 1500 baguye muri iyo mpanuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!