Imbuga za Internet z’ibinyamakuru nka New York Times, CNN, BBC, The Guardian, Financial Times, Le Monde n’ibindi ntabwo byafungukaga guhera saa yine za mu gitondo ku isaha ngengamasaha, ni ukuvuga saa sita ku isaha yo mu Rwanda.
RFI yatangaje ko n’urubuga rwa Guverunoma y’u Bwongereza rutabashaga gufunguka.
Ntabwo haratangazwa ikibazo cyabaye, icyakora sosiyete nyamerika ya Fastly ari nayo ifite ububiko bwa bimwe mu bigo n’ibinyamakuru bikomeye ku Isi, yatangaje ko iri gukora iperereza ku cyateye izo mbuga za Internet kugira ikibazo.
Inyinshi muri izo mbuga umuntu ari kuzifungura zikamuha ubutumwa bugira buti “Error 503 Service Unavailable’.
Uku gukora nabi kw’imbuga za Internet za bimwe mu bigo bikomeye, Le Parisien yatangaje ko byanagize ingaruka no ku mitangire ya serivisi z’ibindi bigo bikomeye by’ikoranabuhanga nka Twitch, Amazon na PayPal.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!