Ibi birego bikomeye bije nyuma y’iperereza ryimbitse ryamaze amezi 10, ryakozwe harebwa niba itegeko rigenga serivisi ku ikoranabuhanga (Digital Services Act) ryarubahirijwe.
Abashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko bavuze ko uburyo bukoreshwa muri iki gihe mu kugenzura imyaka ku bakoresha izi mbuga burimo nko gukanda gusa ku hemerezwa ko umuntu afite hejuru y’imyaka 18, budahagije kugira ngo abana bazikumirweho.
Mu gihe izi mbuga zahamwa n’ibyo zishinjwa, zishobora gucibwa amande angana na 6% by’amafaranga zinjiza ku mwaka ku Isi hose.
Ku rundi ruhande EU igiye gutangiza iperereza ku rubuga rwa Snapchat, ku ngingo imeze nk’ishinjwa izi mbuga z’amashusho y’urukozasoni.
Nubwo Snapchat isaba ku mugaragaro ko abayikoresha bagomba kuba bafite nibura imyaka 13, abagenzuzi bakeka ko uburyo bw’uru rubuga bwo kugenzura imyaka budakora nk’uko bikwiye.
Bizera ko ubu buryo budashobora kumenya neza abakoresha uru rubuga bari munsi y’imyaka 17 kugira ngo bubafashe kubona ibijyanye n’imyaka yabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!