Ni amafaranga azahabwa Ukraine mu gihe cy’imyaka ine mu rwego rwo kuyifasha guhangana n’ibibazo by’ubukungu aho byitezwe ko ingengo y’imari izazamuka.
IMF igaragaza ko muri ayo mafaranga angana na miliyari 8,1$, agera kuri miliyari 1,5$ ari yo azahita yoherezwa muri Ukraine.
Muri rusange ingengo y’imari ya Ukraine yo mu 2026 ingana na miliyari 52$. Biteganyijwe ko iziyongera cyane mu myaka ine iri imbere ikagera kuri miliyari 136,5$.
Mu ntangiriro zo mu 2025, Ukraine yari yahawe inguzanyo ya miliyari 15$ aho miliyari 10$ zamaze gukoreshwa, ibyatumye isubira mu biganiro na IMF kugira ngo inguzanyo ihabwa yiyongere.
Iki gihugu cyari cyasabye guhabwa inguzanyo ya miliyari 37$ azakoreshwa kugera mu 2027, gusa nyuma yo kugenzura neza ibikenewe, ibiganiro na IMF byasubiwemo Ukraine igabasa ko yahabwa nibura miliyari 65$.
Iki gihugu kigowe n’uko hejuru ya 60% by’ingengo y’imari bishorwa mu bikorwa bifitanye isano n’intambara, ku buryo kubona ubushobozi bwo kwishyura abakozi n’ibindi bikorwa bya Guverinoma bigoye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!