Iyi ni imwe mu mvururu zikomeye zabaye muri gereza muri iki gihugu mu myaka ya vuba.
Amakuru atangwa n’inzego zishinzwe imfungwa avuga ko iyi mirwano yatangiye ku Cyumweru hagati y’imfungwa zafunzwe burundu n’izari zifunzwe by’agateganyo. Gereza yari irimo imfungwa zigera ku 2.400. Ku munsi wa mbere w’imirwano, abantu babiri barapfuye abandi 38 barakomereka.
Ku wa 6 Kamena 2026, mu gitondo imirwano yongeye kubura mu buryo bukomeye kurushaho, ihitana abandi bantu 23 barimo n’abakozi batandatu ba gereza. Ni bwo umubare w’abapfuye wageze kuri 25.
Abashinzwe umutekano barimo abapolisi bashinzwe kurwanya imyigaragambyo n’inzego zidasanzwe za polisi bahise boherezwa muri gereza kugira ngo bahoshe imvururu. Hari n’imodoka za polisi zatwaye abakomeretse bajyanwa kwa muganga, bamwe bari bananiwe ndetse barambaraye hasi.
Abaturage, cyane cyane imiryango y’imfungwa, bateraniye hanze ya gereza ariko babuzwa kwinjira n’abapolisi babacunze. Umuvugizi w’urwego rushinzwe imfungwa yavuze ko imirwano yatangiye ubwo imfungwa zatangiraga guhabwa ifunguro rya mu gitondo, bikaza gukura bikagera ku mirwano ikomeye.
Hari amakuru avuga ko intandaro y’iyi mirwano ishobora kuba ifitanye isano n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge muri gereza, nubwo iperereza rikomeje. Muganga uyobora ibitaro bya Negombo yavuze ko bamwe mu bakomeretse bafite ibikomere by’amasasu, ibikomere byo gukomeretswa n’ibindi bikomere byoroheje.
Ingabo za Sri Lanka zashyizwe ku ruhande ziteguye gutabara, hakoreshwa na drones mu kugenzura gereza. Minisitiri yavuze ko hari intwaro zageze mu maboko y’imfungwa, nubwo umubare wazo utaramenyekana neza.
Ubu gereza iri mu maboko y’inzego z’umutekano, hakaba hakomeje iperereza. Sri Lanka isanzwe ifite amateka y’imvururu muri gereza, harimo n’izabaye mu 2020 zahitanye abantu 11 ndetse n’izindi za 2012 zahitanye 27.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!