Ntabwo ari imibiri gusa yakuwe muri iyo ndege kuko habonatse n’agasanduku kumukara (black box) gafata ibibera mu ndege kasanzwe aho ibisigazwa byayo byaguye.
Abari gukora iperereza bavuze ko bagomba gukora isuzuma rigamije kureba abapfuye abo aribo n’ubushakashatsi buzemeza icyateye impanuka.
Iyi ndege yaguye muri Moscow nyuma y’amasegonda make ihagurutse ku kibuga cy’indege nubwo hari ibivugwa ko ishobora kuba yararashwe n’ u Burusiya.
Umuvugizi wa Perezida w’u Burusiya Vladimiri Putin, yabwiye BBC ko ibirego bishinja u Burusiya kuba ari bwo bwatanze itegeko ryo kurasa Prigozin ari ibinyoma byambaye ubusa.
Ibishinjwa u Burusiya bishingiye ku kuba uyu mugabo usanzwe wari umwizerwa kuri Perezida Putin muri Kamena 2023 yarayoboye igikorwa cy’imyivumbagatanyo ya Wagner k’u Burusiya.
Nubwo ari mu mutwe udasanzwe w’abacanshuro, ariko abantu benshi batangiye kwita Prigozhin umupfu wigendera ngo kuko Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin atazamubabarira kubera ibyo yakoze.






Ibitekerezo 0