Iyi miryango ishinja Amerika gukingira ikibaba sosiyete ya Boeing ngo itajyanwa mu nkiko no kwitambika iperereza ryose ryatuma haboneka ibimenyetso byashyira mu majwi iyo sosiyete.

Indege ya Ethiopian Airlines yaguye muri Werurwe 2019 ubwo hari hashize iminota mike ihagurutse mu Murwa Mukuru, Addis Abeba. Yari impanuka ya kabiri ibaye mu ndege z’ubwoko bwa 737 Max.

Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko hari porogaramu z’ikoranabuhanga zifashishwa muri ubwo bwoko bw’indege zari zifite ikibazo, byagejeje ku kubura ubuzima kw’abantu 157.

Nubwo amakosa yagaragajwe nk’aya Boeing, umuntu umwe ni we wagejejwe mu nkiko. Uwo ni Mark Forkner wari ushinzwe ibya tekiniki mu bapilote.

Uyu ashinjwa kuba yarayobeje inzego zishinzwe ubuziranenge bw’indege muri Amerika, akazima amakuru ajyanye n’ibibazo bya tekiniki mu ndege.

Ikirego cyatangiwe mu rukiko rw’i Texas, abafite ababo baguye mu mpanuka y’indege bavuga ko urwego rw’ubutabera muri icyo gihugu rwabeshye ko nta perereza ryigeze rikorwa kandi ryarabayeho.

Abanyamategeko b’imiryango yabuze abayo, basabye ubutabera gukuraho ubudahangarwa ifite, ikajyanwa mu nkiko.

Boeing yamaze kwemera kwishyura impozamarira ya miliyari 2.5 z’Amadolari.

Impanuka y'indege ya Ethiopian Airlines yahitanye abantu 346 bari bayirimo
Impanuka y'indege ya Ethiopian Airlines yahitanye abantu 346 bari bayirimo