Imiryango itegamiye kuri leta itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’ihuriro ry’imiryango igamije gushakisha abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi (CPCR) irasaba u Bufaransa gushyira ahagaragara inyandiko z’ amabanga y’igihugu (secret defence) yerekeye ibikorwa by’u Bufaransa mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1990 kugeza 1990.
Ubusabe bw’iyi miryango bwashyizweho umukono n’ imiryango itandukanye buzashyikirizwa Minisiteri y’ Ingabo y’u Bufaransa kuwa Gatandatu tariki ya 28 Kamena 2014 saa cyenda zuzuye.
Abashyize umukono kuri ubu busabe basabye abandi bantu bose bifuza kubushyigikira kuzahurira nabo i Solferino ahategerwa metro, bakazamurira rimwe ijwi bagasaba u Bufaransa gusohora inyandiko z’ayo mabanga zigashyirwa ahagaragara.
Dore ubwo ubutumire uko buteye:
Abashyize umukono ku busabe, imiryango itegamiye kuri leta, amahuriro yose, imiryango ya politiki, amasendika n’abandi mwese mwifuza gutanga ubufasha bwanyu, muratumiwe.
Imyaka 20 yo guceceka irahagije! Mu gihe amashyirahamwe atandukanye yasabaga ijambo mu bukangurambaga bwategurwaga, Francois Hollande na Jean-Yves le Drian (Minisitiri w’Ingabo) bahisemo kwicecekera. Gusa uku guceceka ntikuzigera guca intege ubushake bwacu bwo kumenya uruhare rw’ Bufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Nyuma yo kubona ko ari ngombwa kandi byihutirwa kwihutisha ubutabera, no kuba Abafaransa, abarokotse jenoside ndetse n’imiryango y’inzirakarengane bakeneye kumenya ukuri, ku bwo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi, twasabye ko inyandiko zerekeye ibikorwa bya dipolomasi, igisirikare, politiki n’ubukungu by’u Bufaransa mu Rwanda hagati y’imyaka ya 1990 na 1994 byatangwa bigashyirwa ahagaragara.
Ubu busabe bwashyizweho imikono n’imiryango ikurikira: Ishyirahamwe Survie, CPCR, Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu (FIDH), Ihuriro ry’imiryango irwanya irondakoko n’abanga Abayahudi (LICRA), Ihuriro ry’Imiryango y’uburenganzira bwa muntu mu Bufaransa (LDH) na Sherpa (Umuryango urinda abaturage gukorwaho n’ingaruka z’ubukungu) n’indi, bukaba bwarashyizweho imikono isaga ibihumbi bitandatu.
Haracyari umwanya wo gusinya ubusabe!
Kuba ubusabe bwacu butarasubijwe, twiyemeje kubujyana kuri Minisiteri y’Ingabo kuwa Gatandatu tariki ya 28 Kamena, kugirango bushyikirizwe Jean-Yves Le Drian ku mugaragaro.
Muze dutegeke ko amabanga yashyirwa ahagaragara!
Tuzahurire i Solferino saa cyenda zuzuye kuwa Gatandatu tariki ya 28 Kamena.
Ubu buryo bwo gushyira ahagaragara inyandiko zimwe na zimwe zerekeye ibintu byari byaragizwe ibanga buremewe, akenshi bukorwa hubahirizwa ihame ry’ uburenganzira bw’abaturage ku makuru runaka. Uburyo bikorwamo bukaba bugenda buhindagurika bitewe n’igihugu, ariko bwose buhurira ku gufata izo nyandiko zikubiyemo amabanga zigashyirwa ahagaragara.



















TANGA IGITEKEREZO