Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zashyizeho umusoro wa 25% ku bicuruzwa biva mu Buhinde nyuma y’uko impande zombi zitageze ku masezerano y’imikoranire mu by’ubucuruzi.

Nyuma Perezida wa Amerika, Donald Trump, yaje kongera gutangaza indi nyongera ya 25% kandi hatangazwa ko iyo misoro yose igomba kuba yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 27 Kanama 2025.

Ibiganiro hagati y’impande zombi ntabwo byatanze umusaruro kuko byagaragaye ko u Buhinde budashaka gufungurira amarembo ibigo by’ishoramari byo muri Amerika mu nzego zirimo ubuhinzi.

Icyemezo cya Donald Trump kizatuma ibicuruzwa bituruka mu Buhinde bihenda cyane ku isoko rya Amerika dore ko iri mu bihugu bwoherezagamo ibicuruzwa byinshi.

Nk’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bwari bufite agaciro ka miliyari 131,8$ harimo ikinyuranyo cya miliyari 41,18$ z’ibyo u Buhinde bwohereza muri Amerika.

Gushyirirwaho imisoro iremereye byatumye Minisitiri Narendra Modi ahamagarira abaturage be kugura ibicuruzwa byakorewe mu Buhinde gusa.

Ati “Ubugugu bwo kwikunda bukomeje gukwira hose kandi natwe ntitwakwicara gusa ngo turizwe n’ibitugoye, tugomba guhaguruka ntitwemere ko abandi badufatira mu biganza byabo uko biboneye. Twese dukwiye gukurikira gahunda yo kugura gusa ibintu byakorewe mu Buhinde.”

Ibicuruzwa bizagirwaho ingaruka n’ibyo byemezo byo gusoresha 50% ibicuruzwa biva mu Buhinde byinjira muri Amerika byiganjemo ibikorerwa mu nganda nk’imyenda, ibikomoka mu Nyanja, ibikomo n’imikufi mu gihe ibijyanye n’imiti, telefoni zigezweho, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranuhanga byasonewe.

U Buhinde bugaragaza ko ibyasonewe bigize 30% gusa y’ibyo bwoherezaga muri Amerika.

Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde, Narendra Modi, yasabye abaturage b'igihugu cye kugura ibicuruzwa byagikorewemo 'Made in India'
Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde, Narendra Modi, yasabye abaturage b'igihugu cye kugura ibicuruzwa byagikorewemo 'Made in India'