Nyuma y’aho uwari Minisitiri ushinzwe ingengo y’imari mu Bufaransa yeguye bimaze kugaragara ko afite konti zitazwi mu gihugu cy’u Busuwisi, Guverinomoa y’u Bufaransa yasabye ko ababyobozi bamenyekanisha imitungo bafite kandi bakabishyira kuri internet aho buri wese ubishatse ashobora kuyibona.
N’ubwo Guverinoma yasabye ibi ariko, abaturage bo ntibizeye ko bazayerekana, kuko barakeka ko ari imikino ya politiki kugirango babagarurirwe ikizere nyuma, y’uko Minisitiri w’Ingengo y’Imari yeguye.
Akuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, avuga ko 38 bagize Guverinoma bagomba kuba batangaje imitungo yabo igashyirwa ku rubuga rwa internet rwa Guverinoma aho buri wese ashobora kuyibona, bikaba bibayeho aho bigaragariye ko abayobozi bakwepa imisoro bajyana imitungo yabo hanze.
Bamwe mu baminisitiri nti bategereje uyu munsi kuko bahise batangaza imitungo yabo, ariko ubushakashatsi burerekana ko abaturage batitaye kuri iryo yerekana ry’imitungo yabo banyakubahwa, ahubwo ocyo babasaba ari uko bakora akazi kabo bateza igihugu imbere.



















TANGA IGITEKEREZO