Kuwa Gatatu w’iki cyumweru uruganda rukora imodoka zigezweho rwo mu Butaliyani, Automobili Lamborghini, rwahaye Papa Francis, imodoka yihariye yo mu bwoko bwa Lamborghini Huracán RWD, ifite ibara ry’umuhondo n’umweru bisobanura ibendera rya Vatican.
Iyi modoka ubusanzwe igurwa ibihumbi birenga 200 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyoni zirenga gato 170 z’amafaranga y’u Rwanda, Papa Francis yayisinyeho, ayisabira umugisha ubundi ategeka ko izatezwa cyamunara n’ikigo RM Sotheby’s, kuwa 12 Gicurasi 2018, kugira ngo habonekemo inkunga yo gufasha abari mu kaga.
Vativan yatangaje ko amafaranga yose azavamo azashyirwa mu mishinga yo gufasha Abakirisitu bo mu bibaya bya Nineveh muri Iraq kongera kwiyubaka nyuma y’uko hasenywe n’umutwe w’iterabwoba wa IS.
Azanafasha kandi abagore bajyanwa mu bikorwa byo gucuruzwa no guhatirwa gukora ubusambanyi, andi akoreshwe mu gufasha imiryango ibiri yo mu Butaliyani itanga serivisi z’ubuvuzi muri Centrafrique.
Papa Francis uzwiho kwicisha bugufi, akunda kugendera mu modoka yo mu bwoko bwa Ford Focus, ifite agaciro k’ibihumbi 16 by’amadolari ya Amerika, iyi modoka irahendutse ku buryo utayigereranya na gato n’iyo ba papa bamubanjirije bagenderagamo.



















TANGA IGITEKEREZO