Amatara y’izi modoka azwi nka ‘parking lights’ afite urumuri rwinshi ku buryo ashobora kubangamira izindi modoka mu muhanda.
Imodoka zifite iki kibazo ni izagurishijwe hagati ya 2024 na 2026, zifite verisiyo z’ikoranabuhanga za kera, itandukanye n’inshya ya 2025.38.3 yamuritswe ku wa 10 Ukwakira uyu mwaka.
Izi modoka zakozwe hagati yo ku wa 13 Ugushyingo 2023 no ku wa 13 Ukwakira 2025.
Mu itangazo ryayo, Tesla yavuze ko hafi y’izi modoka zose 100%, zifite ikibazo kimwe, nta n’imwe ifite umwihariko.
Ikoranabuhanga ry’izi modoka rishobora gutuma ya matara y’imbere yaka cyane, ku buryo bishobora kubangamira amashoferi baturuka mu kindi cyerekezo, bikongera ibyago byo guteza impanuka.
Urumuri rw’aya matara rurengeje igipimo nyirizina cyemewe, bivuze ko atujuje amabwiriza agenga umutekano wo mu muhanda.
Tesla yatangaje ko izakora amavugurura y’iri koranabuhanga hifashishijwe murandasi, bityo ko abafite imodoka zifite iki kibazo batagomba kuzisubiza ku ruganda, kandi ko serivisi ari ubuntu.
Biteganyijwe ko abafite izi modoka bazohererezwa ubutumwa bubamenyesha ku wa 13 Ukuboza 2025.






Ibitekerezo 0