Ikoranabuhanga rikoresha izi ‘airbags’ ryumva impinduka mu migendere y’imodoka vuba cyane, ku buryo akantu gato gakoma rigahita rizirekura.
Iyo iyi modoka igeze ahantu habi mu muhanda, nko guca hejuru y’icyobo cyangwa kuri dos d’âne, haba hari ibyago byinshi ko izi ‘airbags’ zihita zifungura mu buryo butunguranye.
Kubera iki kibazo, hamaze kubaho impanuka 25 zoroheje.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Honda yasabye ba nyiri izi modoka kuzijyana ku bacuruzi bayo bemewe. Abakanishi bazavugurura porogaramu zayo cyangwa basimbuze burundu ikoranabuhanga rigenzura izi ‘airbags’ kugira ngo bizere ko zizajya zikora neza mu buryo butekanye.
Honda yatangaje ko igiye kohereza ubutumwa bwa email ku bafite izi modoka kugira ngo ibamenyeshe iby’iki kibazo. Icyakora, ufite iyi modoka na we ashobora kureba niba iri mu zigomba guvugururwa anyuze ku rubuga rwa internet rw’iyi sosiyete.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!