Yavuze ko hari ibikorwa bikomeye biri gukorwa mu dukoresho tw’ikoranabuhanga izo modoka zizajya zifashisha ndetse n’ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence) buzajya buziyobora.
Diess yabwiye ikinyamakuru Wirtschaftswoche ati “Birigaragaza ko ikoranabuhanga ryacu rizaba rigeze kure vuba aha, harimo n’uburyo bwo kwitwara mu modoka.”
Diess yavuye mu ruganda rwa BMW mu mwaka wa 2015, ari nabwo yahise ajya ku buyobozi bwa Volkswagen. Yafashije urwo ruganda gutera imbere ndetse no gutangiza imishinga mishya igamije kugumisha mu za mbere zigezweho zikora imodoka ku isi.
Ubu inganda zitandukanye ku isi ziri kurushanwa kugera ku modoka za mbere zitwara kandi zitekanye, ari nako ziharanira gukora imodoka zitangiza ibidukikije.





Ibitekerezo 0