CNN yatangaje ko umusore yitwa Harley Morgan wari ufite imyaka 19 na Rhiannon Boudreaux wari ufite imyaka 20 baguye mu Mujyi wa Orange muri Leta ya Texas.
Polisi yo mu Mujyi wa Orange yatangaje ko imodoka yari itwaye aba bageni yagonganye n’ikamyo yakururaga imashini gihinga.
Aba bageni bavuye gusezeranira imbere y’amategeko mu Mujyi wa Orange, inyuma yabo bari baherekejwe n’ababyeyi b’umusore na bashiki be biboneye n’amaso iri sanganya.
Nyina Kennia yagize ati “Niboneye n’amaso umwana wanjye apfa. N’ubu ndacyafite amaraso y’umwana wanjye kuko nagerageje kumukura mu modoka. Ni ishusho itazasibangana mu buzima bwanjye bwose. Nzahora mbona ikamyo ikubita umwanya wanjye ikamwica kugeza igihe nzaba nkiri ku Isi.”
Umushoferi wari utwaye ikamyo we ntacyo yigeze aba.
Kennia yavuze ko aba bana bakundaniye mu mashuri yisumbuye bari bafite ibyishimo byo kwibanira iteka ryose. Bateganyaga kuzakora ubukwe tariki 20 Ukuboza 2019 bari kumwe n’inshuti n’imiryango.



















TANGA IGITEKEREZO