Abacuruza ibiribwa bahuye n'ikibazo cyo kugabanyuka ku musaruro wabonekaga, abakozi ndetse n'ihagarara ry'ingendo mu bihe by'icyorezo kandi byagize urahare cyane mu igabanyuka ry'ibiribwa ryateye kwiyongera kw'ibiciro kwabyo.
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa n'ubuhinzi (FAO) ryakoze ubugenzuzi ku biciro by'ibikomoka ku binyampeke, amavuta, ibikomoka ku mata, inyama, ingano, n'isukari, bigaragaza ko amavuta, ingano n'isukari ari byo biyoboye ibindi mu guhenda.
Ugendeye kuri iki cyegeranyo cya FAO, bigaraga ko ibiciro by'ibiribwa muri Gicurasi byiyongereyeho 4.8% ugereranyije na Mata, rikaba izamuka rihanitse ribayeho mu gihe cy'ukwezi guhera 2010.
Uku kwiyongera gukabije mu gihe cy'ukwezi gusa guteye inkeke kuko kutigeze kubaho mu myaka 10 ishize uhereye muri 2011.
Abahanga mu bukungu bavuga ko kwiyongera kw'ibiciro byatewe n'igabanuka ry'umusaruro , guhagarika ingendo z'ubucuruzi n'ibindi.
Bakunze kuburira ibihugu ko nyuma yo gukuraho gahunda ya guma mu rugo ko ifaranga rishobora kuzata agaciro , bitewe na bamwe batumiza ibintu byinshi ndetse n'umusaruro ukomeje kuba iyanga.
Icyakora hari inganda zimwe na zimwe zishobora kuzazahuka mu buryo bukomeye, kandi FAO yerekanye ko umusaruro w'ibikomoka ku binyampeke ushobora kuzafasha guhangana n'igabanuka ry'ibiciro.





Ibitekerezo 0