Uwitwa Haroun Idris w'imyaka 27 umaze imyaka isaga umunani mu nkambi yabwiye Reuters ko nta kindi yifuza kitari ukuva mu nkambi y’impunzi akajya i Burayi.

Iki cyifuzo agisangiye n’izindi mpunzi nyinshi zataye icyizere cyo kuzataha ngo zisubire mu buzima busanzwe kuko uko bwije n’uko bukeye ibintu birushaho gusubira irudubi.

Yagize ati “Inzozi zimwe mfite, ikintu kimwe mpora nshaka ni ukuzacika igihe kimwe iyi nkambi njya i Burayi ngatangira ubuzima bushya nyuma y’imyaka n’imyaka mu mibereho mibi.”

Intambara ya Darfur imaze guhitana ibihumbi n’ibihumbi ndetse abagera kuri miliyoni 2,6 bavuye mu byabo nk'uko imibare y’Umuryango w’Abibumbye kuva imvururu zatangira mu mwaka wa 2003 ibigaragaza.

Leta ya Sudani ikomeje kurasa ku nyeshyamba mu majyaruguru ya Darfur, byatumye benshi mu baturage bahunga.

Abanya-Darfur bafite umubare munini mu bimukira n’impunzi bakomeje kwisuka mu Burayi umwaka ushize, benshi baba bahunze intambara n’ubukene.

Benshi mu rubyiruko bari mu nkambi zo muri Sudani nta kazi bafite, ni abakene cyane ntibabasha kwiga, birirwa bakina amakarita mu muhanda n’indi mikino itinjiza amafaranga.

Impunzi ziri i Darfur zumva zisigaje kubona ubuzima bwiza i Burayi
Impunzi ziri i Darfur zumva zisigaje kubona ubuzima bwiza i Burayi

[email protected]