Khan yakuwe mu Rukiko Rukuru rwa Islamabad ashyirwa mu modoka yari icunzwe n’inzego zishinzwe umutekano nk’uko byatangajwe na Fawad Chaudhry, Umuyobozi mu Ishyaka, Tehreek-e-Insaf.
Televiziyo yigenga ya GEO TV yo muri Pakisitan yerekanye amashusho agaragaza Khan w’imyaka 72 y’amavuko akururwa n’inzego zishinzwe Umutekano agashyirwa mu modoka ya gisirikare ari na yamujyanye.
Akimara gufatwa n’inzego z’umutekano, abamushyigikiye bashyamiranye na Polisi ndetse bamwe mu banyamategeko ye barakomereka.
Nyuma yo gufatwa ariko yagejejwe mu Rukiko Rukuru ashinjwa ibyaha bitandukanye. Yavuze ko ibyaha ashinjwa birimo iby’iterabwoba ari ibyateguwe na Guverinoma ya Sharif hagamijwe kumuharabika.
Uyu mukinnyi w’ikirangirire muri Cricket yaje guhinduka umunyapolitiki w’Umuyisilamu. Ni uwa karindwi watawe muri yombi mu bigeze kuba ba Minisitiri w’Intebe muri Pakistan.
Zulfikar Ali Bhutto yafashwe ndetse amanikwa mu 1979. Umuvandimwe na Minisitiri w’Intebe uriho ubu, Nawaz Sharif, na we yabaye Minisitiri w’Intebe ndetse yafunzwe inshuro nyinshi ashinjwa ruswa.
Khan yatsinzwe amatora muri Mata 2022, asimburwa na Shehbaz Sharif ariko yakunze kuvuga ko ataciye mu mucyo.







Ibitekerezo 0