Uyu mugabo yahise ajyanwa igitaraganya kwa muganga ariko ku wa 13 Nzeri 1996 ubuzima buza kwanga, kugeza aho byaje gutangazwa ko yitabye Imana azize ibikomere yatewe n’amasasu byatumye aviramo imbere. Yarasiwe mu Mujyi wa Las Vegas ari naho yaguye.
Mu bihe bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga n’iz’amakuru zikomeye ku Isi, hagaragajwe amafoto y’uyu muraperi aherekejwe n’amagambo yakundaga kuvuga amugaragaza nk’umuntu waranzwe n’ibitekerezo bigusha ku mpinduramatwara. Yapfuye afite imyaka 25 yonyine.
Iby’urupfu rwe biracyarimo urujijo cyane ko nta muntu wamwishe uramenyekana. Gusa uwitwa Orlando Anderson, wari umwe mu bagize itsinda ry’amabandi rya Crips, yaketsweho kuba ari mu bagize uruhare mu kwicwa kwa Tupac Shakur.
Icyakora uyu mugabo yahakanye kenshi kugira uruhare muri ubwo bwicanyi kandi ntazigera ahamwa n’iki cyaha kuko mu 1998, Anderson yaguye mu yindi mirwano y’amabandi itari ifitanye isano n’urupfu rwa Tupac.
Nyuma y’imyaka 27, tariki 29 Nzeri 2023, nyirarume wa Anderson, witwa Duane “Keefe D” Davis, yafashwe nyuma yo gukurikiranwa n’akanama k’ubucamanza ashinjwa icyaha cyo kwica ku bushake Tupac Shakur. Uyu mugabo wahakanye kenshi ibyo kwica uyu muraperi byitezwe ko azaburana mu 2026.
Tupac yubatse izina mu gihe gito cyane, amenyekana ahanini kubera ubutumwa bwari mu ndirimbo ze, ubutumwa bwajyanaga cyane n’ubuzima bw’Abirabura muri Amerika bwiganjemo ubukene n’ingaruka zizana nabwo.
Azwi cyane ku kuba ataratinyaga kuvuga ikimuri ku mutima, akagira amagambo benshi bemeza ko yashoboraga gusesereza abafite umutima woroshye.
Ni umugabo wababaje abantu ku buryo n’uyu munsi, akivugwaho cyane ndetse indirimbo ze ziracyumvikana hirya no hino muri Amerika no ku Isi muri rusange.
Tugiye kugaruka kuri zimwe mu ndirimbo z’uyu musore zamamaye cyane.
Reba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe n’ubu zikiri mu mitima ya benshi


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!