Neil Armstrong yavutse kuwa 5 Kanama 1930 muri leta ya Ohio muri leta zunze ubumwe za Amerika, avukira mu muryango w’abahinzi. Arangije amashuri yisumbuye yagiye mu gisirikare, yigira mo gutwara indege z’intambara aza no kurwana mu ntambara ya Korea mu 1952.
Mu 1955 Ikigo cy’abanyamerika gishinzwe ubumenyi bw’isanzure, NASA, cyamuhaye akazi nk’umupilote wo kugerageza ubwoko bushya bw’indege ziguruka mu kirere cya kure cyane. NASA imaze kujyaho, Neil Armstrong yagizwe umwe mu bantu bayo yatumaga mu kirere.
Urugendo rwe rwa mbere mu kirere yarukoze kuwa 16 Werurwe 1966, aho yari ayoboye urugendo rwiswe Gemini 8 ari kumwe na mugenzi we David Scott.
Gemini 8 ni urugendo rwa gatandatu NASA yakoze mu kirere, ruba urwa 12 rwa Leta zunze ubumwe za Amerika, ruba n’urugendo rwa 20 mu ngendo z’ibihe byose zakozwe mu isanzure.
NASA yohereje ibyogajuru byinshi mu kirere mu mushinga wiswe “Apollo” hakiyongera ho umubare wabaga ari nimero yahawe icyogajuru.
Urupfu rw’inshuti ye yaguye mu mpanuka ya Apollo 1 yahitanye ubuzima bwa batatu bose bari boherejwe muri ubwo butumwa, rwatumye agira umuhate cyane ashaka gusoza akazi inshuti ye yapfuye idasohoje, maze aza kujya mu mushinga wa Apollo 11 yoherejwe ku kwezi, Neil Armstrong agirirwa icyizere cyo kuyiyobora.
Kuwa 20 Nyakanga 1969 Neil Armstrong na Edwin Buzz Aldrin bakandagiye ku kwezi, bashinga yo ibendera ry’igihugu cyabo banifatira yo amashusho yahise agera ku Isi ako kanya.
Muri ayo mashusho Neil Armstrong yaravuze ati “Iyi ni intambwe ntoya ku muntu ariko ni intambwe ikomeye ku bumuntu. ”Avuye ku kwezi yahise areka gukorera NASA aba umwalimu w’ibijyanye no kujya mu isanzure muri kaminuza ya Cincinnati kuva mu 1971.
Yaje kureka ako kazi ajya kwikorera.Yapfuye kuwa 25 Kanama 2012.
NASA kandi gikomeje gutegura urugendo rugana ku kwezi rwiswe Artémis, izina benshi bamenye mu mateka y’u Bugereki nk’Ikigirwamanakazi cy’Ukwezi. Artémis yari mushiki wa Apollo, izina ryahawe urugendo ruheruka rw’Abanyamerika bageze ku Kwezi mu 1969.
Artémis ni urugendo rukomeje gufatwa nk’amateka kuko NASA yifuza ko ruzasiga umugore wa mbere akandagiye ku kwezi bitarenze umwaka wa 2024 ndetse umugabo na we agasubirayo.



















TANGA IGITEKEREZO