Iki cyemezo cyafashwe kwa Gatanu kije mu gihe Leta zimwe na zimwe muri icyo gihugu, kugeza mu Ukuboza uyu mwaka zari zamaze kongera imyaka isabwa ngo umuntu yemererwe kunywa itabi.
CNN yatangaje ko zimwe muri izo Leta zamaze kubyemeza zirimo Arkansas, California, Connecticut, Delaware, Hawaii, Illinois, Maine, Maryland, Massachusetts, New Jersey, New York, Ohio, Oregon, Pennsylvania, Texas, Utah, Vermont, Virginia na Washington.
Trump yatangaje ko gusinya iryo tegeko bigamije kurinda abana ibishobora kubangiriza ubuzima.
Yagize ati “Tugomba kurinda abana bacu, nicyo cy’ingenzi. Niyo mpamvu imyaka y’ifatizo ngo umuntu anywe itabi igiye kujya kuri 21.”
Imiryango idaharanira inyungu yashimye icyo cyemezo ariko inasaba ko n’imyaka ku kunywa ibindi bikomoka ku itabi yakongerwa.



















TANGA IGITEKEREZO