Ni intambara yatangiye tariki 7 Ukwakira 2023 ubwo Hamas yagabaga igitero ku bari baritabiriye igitaramo cy’umuziki muri Israel. Hamas yishe abasaga igihumbi, itwara abandi bunyago bituma ingabo za Israel zihimura zitangiza intambara muri Gaza, igamije kurandura burundu Hamas.
Abigaragambije ku biro bya Joe Biden, Perezida wa Amerika, bavuga ko igihugu cyabo gikomeje guceceka no kwigira ntibindeba, cyanga gufata ingamba zose zishoboka ngo Israel ihagarike intambara imaze guhitana abasivile basaga ibihumbi 35.
Abitabiriye imyigaragambyo bari bambaye imyenda itukura bafite n’amabendera ya Palestine, bashaka kugaragaza ko barambiwe imyitwarire y’igihugu cyabo y’uburyarya.
Ibrahim Dabdoub uri mu bitabiriye, yavuze ko nubwo ibyakozwe na Hamas tariki 7 Ukwakira bidakwiriye, ariko bidakuraho akababaro no kwibasirwa abanya-Palestine bamaze imyaka n’imyaka bakorerwa, Isi irebera.
Bamwe mu bigaragambya bavuze ko kwigira nyoni nyinshi kwa Biden ku bibera muri Gaza, bishobora kumugiraho ingaruka mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Mu gihe iyi myigaragambyo yabaga, ingabo za Israel zari mu gitero cyagabwe mu gace ka Nuseirat mu ntara ya Gaza, cyari kigamije kubohoza imbohe enye z’abanya-Israel zatwawe na Hamas. Izo mbohe zarabohowe ariko zisiga abasivile basaga 200 b’abanya-Palestine bahasize ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!