Ni icyemezo Air Canada yatangaje ku wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025, binyuze mu itangazo yashyize hanze. Ingendo zizahagarikwa ni izo ku wa 14 Kanama, ku wa 15 Kanama no ku wa 16 Kanama 2025.

Ibi bizaterwa n’uko abakozi ibihumbi 10 bakora mu ndege z’iyi sosiyete bamaze kwandika bamenyesha ko bazigaragambya kubera ko batongezwa imishahara uko bikwiriye n’akazi bakora ariko badahemberwa.

Ishyirahamwe ry’abakozi muri Canada risaba ko abakozi bahabwa 100% by’umushahara ku masaha yose y’akazi ndetse no kongererwa amafaranga ajyanye n’izamuka ry’ibiciro.

Air Canada yo yatangaje ko nyuma y’amezi umunani y’ibiganiro n’ubusabe bwo kwinjira mu nzira y’ubuhuza, impande zombi zananiwe kugera ku masezerano y’agateganyo.

Patty Hajdu, Minisitiri w’Umirimo muri Canada, yatangaje ko yamaze guhura n’ishyirahamwe ry’abakozi bashinzwe kwakira abagenzi mu ndege ndetse n’abayobozi ba Air Canada. Yongeraho ko abahuza ba leta bazakomeza gutanga ubufasha kugeza igihe amasezerano azagerwaho.

Ati “Ndakurikirana hafi iki kibazo kandi nshishikariza impande zombi gukomeza ibiganiro kugeza habonetse amasezerano.”

Iyi sosiyete isanzwe ikora ingendo zingana na 430 buri munsi hagati ya Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bibuga by’indege birenga 50 byo muri Amerika, ikaba itwara abagenzi bagera ku bihumbi 130 buri munsi.

Yatangaje ko abagenzi bamaze kugura amatike bazasubizwa amafaranga yabo.

Imyigaragambyo y’abakozi izatuma Air Canada ihagarika ingendo iminsi itatu
Imyigaragambyo y’abakozi izatuma Air Canada ihagarika ingendo iminsi itatu