00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyuzure idasanzwe mu Bubiligi yangije byinshi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 July 2014 saa 08:14
Yasuwe :

Imvura nyinshi yibasiye uduce twinshi tw’ u Bubiligi iteza imyuzure idasanzwe ituma ibikorwa bimwe na bimwe bihagarara, imihanda irafungwa.
Nk’uko 7sur7 yabitangaje, iyi mvura yaguye ejo ku Cyumweru yatumye mu masaha ya nyuma ya saa sita haba imyuzure myinshi cyane cyane mu duce twa Meise, Merchtem, Wetteren na Kortenberg.
Iyi mvura yatumye abana bagera kuri 270 bibumbiye mu Muryango w’Urubyiruko wa Chiro bari mu nkambi ahitwa Herselt, mu Ntara ya Anvers bahungishwa byihutirwa kugirango (…)

Imvura nyinshi yibasiye uduce twinshi tw’ u Bubiligi iteza imyuzure idasanzwe ituma ibikorwa bimwe na bimwe bihagarara, imihanda irafungwa.

Nk’uko 7sur7 yabitangaje, iyi mvura yaguye ejo ku Cyumweru yatumye mu masaha ya nyuma ya saa sita haba imyuzure myinshi cyane cyane mu duce twa Meise, Merchtem, Wetteren na Kortenberg.

Iyi mvura yatumye abana bagera kuri 270 bibumbiye mu Muryango w’Urubyiruko wa Chiro bari mu nkambi ahitwa Herselt, mu Ntara ya Anvers bahungishwa byihutirwa kugirango ubuzima bwabo butaza kuhasigara.

Umwe mu mihanda y'ahitwa Meise wuzuye amazi y'imvura

"Ubu ibirenge byacu biri mu mazi", uku ni ko umwe mu bayobozi, Kathleen Helsen, wihutiye kugera ahateraniye abo bana yatangaje.

Yavuze ko abashinzwe ubuvuzi bihutiye kugera aho kugirango bafate umwanzuro w’igikwiriye gukorwa.

Kathleen yavuze ko ari ngombwa ko abo bana bahungishwa iyo myuzure, n’ubwo atari afite aho kubohereza muri ako kanya.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages