00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indaya nazo zinjijwe mu iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora ya Amerika

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 14 March 2018 saa 02:35
Yasuwe :

Mu gihe iperereza ku kuba u Burusiya bwarivanze mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rikomeje gufata indi ntera, Ibiro bishinzwe iperereza, FBI biravugwaho kugerageza kugirana ibiganiro n’abakora umwuga w’uburaya bemeza ko bafite ibimenyetso simusiga bishinja Abarusiya.

Mu 2016 nibwo habaye amatora ya Perezida wa Amerika, yaje kwegukanwa na Donald Trump ahigitse Hillary Clinton bari bahanganye. Nyuma ariko byatangiye kuvugwa ko u Burusiya bufite uruhare mu ntsinzi ye, ndetse hahita hatangira iperereza n’ubwo we adahwema guhakana ko byabayeho.

Amakuru CNN ikesha umwe mu bayobozi bakuru muri Thailande avuga ko FBI yagerageje kuvugana na bamwe mu batoza abakora uburaya uko barushaho kwitwara neza mu kazi, bafungiye muri gereza y’iki gihugu kuva ku wa 22 Gashyantare ubwo bafatirwaga mu nzu iherereye mu mujyi wa Pattaya.

Ni nyuma y’uko Anastasia Vashukevich n’umukunzi we Alexander Kirillov, bombi bakomoka muri Belarus, mu kwezi gushize bandikiye Ambasade ya Amerika muri Thailande basaba ko yabafunguza, basezeranya ko bazatanga amakuru ashimangira ko u Burusiya bwivanze mu matora ya kiriya gihugu.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu cyumweru gishize abakozi ba FBI basabye Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Thailande, kubafasha gutegura inama ibahuza na bariya bakora uburaya.

Ubu busabe ariko bwateshejwe agaciro n’abayobozi ba Thailande, kubera ko uretse abunganizi mu mategeko, n’abo mu muryango nta wundi wemerewe kuvugana na Vashukevich n’umukunzi we Kirillov.

Umuvugizi wa Ambasade wabajijwe iby’aya makuru yanze kugira icyo atangaza, ahubwo abwira CNN kureba ibikubiye mu itangazo rivuga ko abafunzwe atari abaturage ba Amerika, uwifuza kugira icyo amenya wese akaba yabaza inzego z’umutekano za Thailande.

Vashukevich uzwi ku mazina ya Nastya Rybka ku mbuga nkoranyambaga, n’umukunzi akaba n’umutoza we, Kirillov nawe wiyita Alex Lesley bari mu bantu 10 bavuga Ikirusiya, batawe muri yombi ubwo polisi yabasangaga mu mahugurwa arebana n’umwuga w’uburaya.

Bavuga ko u Burusiya aribwo bwatumye batabwa muri yombi kugira ngo badatanga ubuhamya ku byo bushinjwa na Amerika. Vashukevich we ubwe yemeza ko afite amajwi n’amafoto agaragaza ko koko kiriya gihugu cyivanze mu matora y’Abanyamerika.

Uyu mugore uvuga ko yigeze kugirana umubano wihariye n’umuherwe w’Umurusiya, Oleg Deripaska, ashimangira ko mu 2016 na 2017, we ubwe yakurikiye inama nyinshi zahuje uyu mukire n’Abanyamerika atigeze atangaza amazina.

Vashukevich utabaza avuga ko niboherezwa mu Burusiya bazicwa, yatangiye kuvugwa cyane mu 2016, ubwo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga agace k’ikiganiro hagati ya Deripaska na Minisitiri w’Intebe, Sergey Prikhodko, bagaruka ku mubano mubi hagati y’igihugu cyabo na Amerika.

Deripaska uhakana kugirana umubano n’uriya mukobwa, ni umwe mu bavugwaho kwivanga cyane muri politiki ya Amerika, bigashingirwa cyane ku bushuti bw’igihe kirekire afitanye na perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.

Afitanye kandi ubushuti na Paul Monafort wayoboye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump, akaba n’umwe mu bari gukorwaho iperereza ku nama ashobora kuba yaragiranye n’Abarusiya.

Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Thailande byatangaje ko mu gihe byaba bibaye ngombwa ko abatawe muri yombi baburanishirizwa ahandi, bazajyanwa mu gihugu bakomokamo cyangwa ikindi bifuza ariko habanje gushyirwaho amabwiriza agomba gukurikizwa.

Anastasia Vashukevich ni umwe mu bari muri iki kirego ushobora gutanga ubuhamya ku ruhare rw'u Burusiya mu matora ya Amerika. Aha umupolisi wo muri Thailande yari ari kumushyira muri gereza nyuma yo gutabwa muri yombi nk'umwe mu batanga amahugurwa ku bakora umwuga w'uburaya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages