Iyi ndege ya Boeing 747 y’agaciro gakabakaba miliyoni 400 z’Amadolari, yatanzwe na Leta ya Qatar mu mwaka ushize nk’impano idafite ikindi isaba Amerika.
Trump yatangiye gukoresha iyi ndege nini ku wa 1 Nyakanga nyuma yo kuyivugurura.
Ariko Trump yatunguye benshi ubwo yahagarikaga gukoresha iyi ndege mu rugendo rwavaga muri Turukiya ajya mu Bwongereza ku wa 8 Nyakanga.
Yagiye i Londres akoresheje indege ya mbere ya Air Force One, avuga ko yabikoze “kubera kwibuka ibihe byashize”, ariko nyuma aza kongera gukoresha indege nshya ubwo yasubiraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku wa 19 Nyakanga, ubwo yari asubiye iwe avuye kureba umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, Trump yabajijwe niba indege yari imaze kuvugururwa itaburamo ubushobozi bwo kwirinda misile
Yasubije ati “Ifite ubushobozi bwinshi. Ariko uko mbizi, mu gihe cy’ukwezi kumwe…, bazajya kuyongerera ubushobozi ku rwego rwo hejuru… Bizatwara nk’ukwezi.”
Iyi ndege nshya, ifite amabara atukura, umweru, ubururu bwijimye na zahabu yatoranyijwe na Trump, yavuguruwe n’ikigo gikora ibikoresho bya gisirikare cya L3Harris Technologies.
Izasimbura by’agateganyo Air Force One isanzwe, mu gihe Boeing iri gukora izindi nubwo yagiye igorwa no kuzitangira ku gihe.
Boeing iri gukora indege ebyiri za 747-8 zagenewe ako kazi by’umwihariko, mu masezerano afite agaciro ka miliyari 3.9 z’Amadolari yashyizweho umukono mu 2018. Igihe izi ndege zagombaga gutangirwa harenzeho imyaka ine kandi ikiguzi kirenze icyari giteganyijwe.Biteganyijwe ko izo ndege nshya zizatangwa mu 2028.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!