Airbus yavuze ko ibintu nibigenda neza, izi ndege zizaba zogoga ikirere mu mwaka wa 2035. Ubwoko bumwe muri ayo atatu yashyizwe hanze bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 200 mu bilometero birenga 2000, mu gihe ubundi bwoko buzaba bufite kimwe cya kabiri cy’ubwo bushobozi.
Iki kigo gitangaza ko izi ndege nizimara gukorwa, bizagabanya ingano y’imyuka mibi yoherezwaga mu kirere n’indege, ku buryo byarushaho gusigasira ikirere cy’Isi cyahubanyijwe n’imyuka mibi.
Umuyobozi wa Airbus, Guillaume Faury, yatangaje ko ibi bishushanyo bizahindura urwego rwo gutwara abantu mu kirere.
Yakomeje ati “Iki ni igihe kidasanzwe ku ndege zitwara abagenzi, ikoreshwa rya hydrogène rizagabanya imyuka mibi yoherezwa mu kirere biturutse ku ngendo z’indege.”
Imyuka yangiza ikirere ikomoka ku ndege yiyongereyeho 300% kuva mu 1990, ndetse nta gikozwe, izikuba akandi gatatu kugera mu 2050.
Abahanga bahanze amaso iri koranabuhanga ryo gukoresha ingufu za hydrogène kuko zo zitanduza ikirere ugereranyije n’ingufu za benzine na peteroli zisanzwe zikoreshwa.
Si ubwa mbere Isi igerageje imishinga yo gukoresha ingufu za hydrogène mu ndege, kuko mu ntangiriro z’ikinyejana gishize, ibi bintu byarakozwe ariko ntibyatanga umusaruro kubera ikoranabuhanga ryari rikiri hasi muri rusange.
Hagati ya 2000-2002, Airbus yari mu mushinga uzwi nka ’cryoplane’ watewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wo kwiga ku ikoreshwa ry’indege igendeshwa na ’hydrogène’ y’igisukika ariko ntiwatanze umusaruro wifuzwa bituma uhagarikwa.
Airbus iri kubigerageza ku nshuro ya gatatu ndetse bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga Isi ifite n’iryo itegereje mu myaka ya vuba, hari icyizere ko uyu mushinga wo uzatanga umusaruro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!