00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indege y’igisirikare cya Amerika yahanukiye mu Buyapani

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 November 2023 saa 08:46
Yasuwe :

Umuntu umwe yaguye mu mpanuka y’indege y’igisirikare cya Amerika yahanukiye mu Buyapani kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa V-22 Osprey yahanukiye mu kirwa cya Yakishima kiri mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Buyapani ubwo yekerezaga ku birindiro bya gisirikare bya Kadena muri Okinawa.

Iyo ndege igisirikare cy’u Buyapani cyatangaje ko yaguye mu nyanja, umwe mu bantu batandatu bari bayirimo akahasiga ubuzima.

Ni impanuka ya kabiri ubu bwoko bw’indege bukoreye mu Buyapan nyuma y’indi yabaye mu 2016. Kuva mu 2007 ubu bwoko bw’indege zikoreshwa n’igisirikare cya Amerika ndetse n’icy’u Buyapani, zimaze gukora impanuka 11 nkuko Russia Today yabitangaje.

Indege y’igisirikare cya Amerika yahanukiye mu Buyapani ubwo yerekezaga ku birindiro bya gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages