Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 26 Nyakanga 2025, ubwo iyi ndege yiteguraga guhaguruka yerekeza mu Mujyi wa Miami. Amapine yayo yaje kugira ikibazo afatwa n’umuriro gusa abayirimo bahise bavanwamo n’inzego zishinzwe ubutabazi.
Abashinzwe inzego z’ubutabazi kuri iki kibuga batangaje ko bahise bazimya iyi nkongi ndetse umuntu umwe ni we wakomeretse bidakomeye ajyanwa mu bitaro, abandi batanu bakomeretse byoroheje bahise bahabwa ubutabazi bw’ibanze.
Abagenzi bari muri iyi ndege babwiye CNN dukesha aya makuru ko iyi ndege yatangiye yinyeganyeza cyane, bagira ubwoba cyane ubwo babonaga umwotsi uturuka mu mapine y’indege.
FAA yatangaje ko igiye gutangiza iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.
Ku wa 18 Nyakanga, indi ndege yo mu bwoko bwa Boeing yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari imaze guhaguruka ku kibuga cy’indege biba ngombwa ko urugendo rusubikwa isubira ku butaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!