Iyi ndege yahiye ku wa 30 Nyakanga 2025. Ishami rya gisirikare rishinzwe imirwano yo mu mazi no mu kirere, Navy, ryatangaje ko umupilote yabashije kuvamo amahoro.
Ryagize riti “Umupilote yabashije kuyivamo amahoro ndetse nta n’undi muntu wagize icyo aba.”
Ubu buyobozi bwabwiye CNN ko iyi ndege yari mu ndege z’intambara zitoza abapilote ibijyanye n’intambara zo mu kirere.
Indege yahiye yari imwe mu zakoreshwaga zo mu bwoko bwa F-35, aho yo yari F-35C yari izwiho guhagurukira ahantu hato ndetse no kubasha kugwa ku bwato butwara indege ‘air carrier’.
Kugeza ubu icyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana gusa iperereza riracyakomeje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!