Perezida Duque yari ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo, Diego Molano, Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Daniel Palacios, ndetse na Silvano Serrano, Guverineri w’Intara ya Norte de Santander, ari na yo iyo ndege yarasiwemo ubwo yari iri hafi kugera mujyi wa Cúcuta uhana imbibi na Venezuela.
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida muri Colombia yatangaje ko nta muntu n’umwe wakomerekeye muri iyi ndege.
Perezida wa Colombia yavuze ko ibi bitero bidafututse bitazamutera ubwoba ngo ahagarike kurwanya ibikorwa bibi byose birimo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’iterabwoba.
Mu mashusho yanyujijwe ku rubuga rwa Twitter yagize ati “Colombia ntizacogora guhangana n’ibyaha kandi inzego zacu ntizizanyeganyezwa.”
Ibinyamakuru byo muri iki gihugu byatangaje ko umutwe w’inyeshyamba urwanya leta ya Colombia wa ELN ( National Liberation Army) ari wo bikekwa ko uri inyuma y’iki gitero kubera ko ukorera mu gace ka Catatumbo kari ku mupaka wa Venezuela na Colombia, nubwo wabihakanye.
Ku itariki 14 Kamena 2021, uyu mutwe wa ELN wateze igisasu mu modoka ku kigo cya gisirikare mu mujyi wa Cúcuta gihitana abantu 36, harimo n’abajyanama babiri ba gisirikare bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Washinzwe mu 1964 ugamije kurwanya ubusumbane bushingiye ku butaka ndetse no gusaranganya ubukungu bw’igihugu.
Ni wo mutwe w’inyeshyamba ukomeye ndetse unabarizwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba muri Colombia, Amerika no mu Muryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi.
Kuva Perezida Duque yafata ubutegetsi mu 2018, guverinoma y’iki guhugu yatangaje ko izakomeza guhiga abantu bahora bashaka guhungabanya umutekano w’umukuru w’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!