00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indege yagombaga gutwara Benjamin Netanyahu yangiritse imubuza gutaha

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 15 February 2019 saa 07:18
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu, yananiwe gutaha ava Warsaw muri Pologne, nyuma y’uko indege yagombaga kumutwara yangiritse mbere y’uko ihaguruka yerekeza muri Israël.

Sosiyete y’indege ya Israël, El Al Israël Airlines Ltd, yatangaje ko Minisitiri w’Intebe Netanyahu wari wagiriye uruzinduko muri Pologne, yari yatwawe n’indege ya Boing 777.

Iyi ndege yangijwe mu ijoro n’ibimashini biba bishinzwe kuyifasha kwitegura kuguruka ku buryo yamenetse mu rubavu. Byatumye Netanyahu yimura urugendo ataha kuri uyu wa Gatanu saa tatu n’igice z’igitondo.

Ikinyamakuru Times of Israël cyanditse ko Netanyahu, umugore we n’abandi bayobozi bakuru ba Israël bahise basubira muri Hotel ya Warsaw Intercontinental, aho bagumye kuva ku wa Kane mu gihe abanyamakuru bari bajyanye nabo bajyanywe muri hoteli iri hafi y’ikibuga cy’indege cya gisirikare.

Umukozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Edna Halbani yavuze ko ikibazo nk’iki kigeze kuba mu 1999 i Altanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri Ehud Barak wari Minisitiri w’Intebe wa Israël.

Guverinoma ya Israël iri mu nzira zo kugura indege igenewe Minisitiri w’Intebe dore ko kugeza ubu Netanyahu nta ndege bwite agira.

Indege yagombaga gutwara Benjamin Netanyahu yangiritse mu rubavu bituma asubika urugendo
Indege yagombaga gutwara Netanyahu ikangirika
Imashini yangije indege yagombaga gutwara Netanyahu
Benjamin Netanyahu nta ndege ye bwite agira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages