Ku mugoroba wo ku wa Kane, iyi ndege yahagurutse mu mujyi wa Omaha muri Leta ya Nebraska, yerekeza Detroit muri Michigan, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Urwego rwa Amerika rushinzwe indege za gisivile, FAA, rwatangaje ko byageze saa moya z’umugoroba, umugenzi ateza akavuyo biba ngombwa ko umupilote amenyesha ku kibuga cya Cedar Rapids muri Leta ya Iowa ko ibiri kuba.

Uyu mupilote yabwiye abayobora indege kuri iki kibuga ati “Umugenzi ari kurwana n’umukozi w’indege ubu, kandi arimo kugerageza gufungura urugi rw’ubutabazi!”

Ku bw’amahirwe, indege yarinze igwa ku kibuga cy’indege cya Cedar Rapids umugenzi atarashobora gufungura uru rugi, ndetse yaje gukomereza urugendo muri Detroit, nyuma y’aho uwateje akavuyo atawe muri yombi.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abashinzwe umutekano bashoreye umugabo, yambitswe amapingu, nyuma yo kumukura mu ndege.

SkyWest Airlines yagize iti “Ntituzihanganira imyitwarire y’abagenzi itesha agaciro amabwiriza y’umutekano. Umutekano w’abakiriya bacu n’abakozi bacu ni wo duha agaciro mbere na mbere.”

Uyu mugenzi wateje akavuyo ni Mario Nikprelaj w’imyaka 23. Ubushinjacyaha bwamureze mu rukiko, bumushinja ibyaha bitanu birimo gukoresha ibiyobyabwenge no gutera ubwoba umukozi wo mu ndege.

FAA ivuga ko muri uyu mwaka, imaze kwakira raporo zirenga 870 z’abagenzi bagaragaje imyitwarire idakwiye mu ndege muri Amerika.

Iyi ndege yahagaritse urugendo bitewe n'umugenzi washatse gufungura urugi rwayo iri mu kirere
Iyi ndege yahagaritse urugendo bitewe n'umugenzi washatse gufungura urugi rwayo iri mu kirere