Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yatangaje ko indege y’igisirikare cyayo kirwanira mu kirere yifatanyije n’iy’igisirikare cy’u Bufaransa mu kurasa ku ndiri y’ibyihebe byo mu mutwe ugizwe n’abo muri Islamic State muri Syria.

Ni nyuma yo gukora iperereza n’ubutasi butomoye kandi bwitondewe, byatumye inzego zitahura ko aho harashwe hari ububiko bukomeye bw’intwaro n’ibiturika byifashishwaga n’abarwanyi b’uwo mutwe.

Yanatangaje kandi ko igipimo cyabashije kugerwaho nubwo nta makuru menshi kuri icyo gitero.

Nyuma yo gutangaza ayo makuru kandi Minisiteri y’Ingabo mu Bwongereza yavuze ko nta kimenyetso cy’uko hari abasivili baba babikomerekeyemo.

Igitero cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2026 zibasha kongera gusubira yo amahoro.

Itangazo rya Minisiteri ryakomeje rigaragaza ko aho hantu hari haherereye mu misozi yo mu majyaruguru ya Palmyra.

Minisitiri w’Ingabo w’u Bwongereza, John Healey, yakomeje ati “Iki gikorwa kigaragaza ubuyobozi bw’u Bwongereza, n’ubushake bukomeye bwo gukorana n’abafatanyabikorwa bacu, tugamije gukumira no kurandura burundu kongera kugaruka kwa Daesh n’ingengabitekerezo zayo ziteye ubwoba kandi zishingiye ku ihohoterwa mu Burasirazuba bwo Hagati.”

Ubusanzwe Daesh ni izina rikoreshwa ku mutwe w’iterabwoba uzwi nka Islamic State, wagize ibikorwa byinshi by’ubugizi bwa nabi, ubwicanyi n’ihohoterwa cyane cyane mu Burasirazuba bwo Hagati.

Uyu mutwe uzwiho gukwirakwiza inyigisho z’ubutagondwa no guhungabanya umutekano w’ibihugu n’abaturage.

Minisitiri John Healey yashimye abagize uruhare muri icyo gikorwa ku muhate n’ubunyamwuga bagaragaje.

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko kugeza ubu hakiri nibura abarwanyi b’umutwe wa Islamic States babarirwa hagati ya 5000 na 7000 bari muri Iraq na Syria.

Nubwo bimeze bityo ariko mu Ugushyingo 2025, ubuyobozi bushya bwa Syria burangajwe imbere na Perezida Ahmed Al-Sharaa bwahindutse igihugu cya 90 kifatanyije n’Ihuriro riyobowe na Amerika mu kurwanya uwo mutwe.

Indege z’igisirikare cy’u Bufaransa n’u Bwongereza zarashe mu ndiri y’ibyihebe muri Syria
Indege z’igisirikare cy’u Bufaransa n’u Bwongereza zarashe mu ndiri y’ibyihebe muri Syria