Iyi Minisiteri yatangaje ko iki gikorwa kigaragaza ubushotoranyi Venezuela iri gukora kuri Amerika, kuko impande zombi zisa nk’aho zihanganye.
Ibi byabaye nyuma y’aho ingabo za Amerika tariki ya 2 Nzeri 2025 zirashe ubwato bwari mu mazi mpuzamahanga, butwaye ibiyobyabwenge bwerekeza i Washington.
Abagera kuri 11 bo muri Venezuela bacuruza ibiyobyabwenge bapfiriye muri iki gitero, Trump aburira abandi bagerageza kujyana ibiyobyabwenge muri Amerika.
Trump kandi ashinja Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, uruhare rukomeye mu gucuruza ibiyobyabwenge. Yasezeranyije uzatanga amakuru yatuma afatwa ko Amerika izamuha miliyoni 50$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!