Byabereye mu mukino wahuzaga Arema FC na Persebaya Surabaya, amakipe abiri akunzwe cyane muri iki gihugu.
Abari bashyigikiye aya makipe yombi bigabye mu kibuga igihe umukino wari urangiye Arema FC imaze gutsindwa na Persebaya Surabaya ibitego 3-2.
Abakunzi ba Arema FC yatsinzwe nibo binjiye mu kibuga mbere, nuko Polisi itangira kubamishamo imyuka iryana mu maso nk’uko byatangajwe na Nico Afinta, Umuyobozi wa Polisi muri aka gace byabereyemo.
Ati “Ibyabaye natwe ubwacu byaturenze tunanirwa kubihosha kuko abafana ba Arema bakinjira mu kibuga, abandi hanze bari batangiye kwangiza ibikoresho nk’imodoka, dutangira kuzamura imyuka iryana mu maso. Ikindi kandi mu babuze ubuzima harimo n’abashinzwe umutekano babiri.”
Ku mashusho yo kuri stade yafashwe, agaragaza abafana bari bambaye imyenda yiganjemo iya Arema FC, basatira amarembo yariho abashinzwe umutekano bari bambaye ibikoresho by’ubwirinzi.
Nyuma y’uko aba bose binjiye mu kibuga, hagaragaye umwotsi w’imyuka iryana mu maso izamuka. Byatumye abafana bose bahita bakaza uburakari bakomeza umurego mu guhungabanya umutekano.
Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo, Zainudin Amali yavuze ko inzego zibishinzwe zigomba guhita zibikurikirana, hakamenyekana abagize uruhari mu bikorwa nk’ibi.
Ati “Turi gukorana n’inzego bireba harimo Ubuyobozi bwa Polisi n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Indonesia [PSSI], kugira ngo tujye ku kibuga aho ibyaha byabereye noneho hafatwe imyanzuro ikwiye.”
Iyi stade ya Kanjuruhan yakira abantu 42,500 mu busanzwe ariko hari hatarakorwa imibare igaragaza neza abari bitabiriye uyu mukino.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Indonesia ryahise kandi risubika imikino yose yari iteganyijwe mu cyumweru gitaha kugira ngo bifatanye n’imiryango yabuze ababo.
Undi mwanzuro wahise ufatwa ni uko Arema FC yahagaritswe kugira undi mukino yakira kugeza umwaka w’imikino urangiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!