Iyi ndege yo mu bwoko bwa Hercules C-130 yagonze inzu ebyiri na hoteli mbere yo guturika.
Umuvugizi w’igisirikare muri Indonesia, Agus Supriatna yasuye aho impanuka yabereye avuga bishoboka ko mu bantu 113 bari bayirimo nta n’umwe wigeze arokoka.
Imibiri 73 kugeza ubu niyo imaze kuboneka mu gihe ibikorwa byo gushakisha indi bigikomeje.
Umwe mu babonye iyi mpanuka yatangaje ko mbere y’uko iyi ndege ikora impanuka yagenderaga ahagana hasi, nyuma y’aho aza kubona umwotsi mwinshi mu kirere.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Hercules yakozwe mu 1964, ariko umuvugizi wa gisirakare yavuze ko bafite icyizere ko indege yari imeze neza nubwo yari yasabwe gusubira inyuma kubera ibibazo by’ikirere.
Izindi mpanuka z’indege ziheruka…
Muri Nzeri 2005, Boeing 737 yaguye muri uyu mujyi maze abantu 143 bahasiga ubuzima barimo 30 yasanze hasi.
Muri Ugushyingo 2013, indege ya gisirikare yakoze impanuka ku mupaka wa Indonesia na Malaysia ihitana abantu 13.
Mu 2012, Abantu 9 bapfiriye mu mpanuka y’indege ya Indonesia Air Force yaguye Jakarta.
Mu 2009, Abasirikare n’imiryango yabo baguye mu mpanuka y’indege maze 98 muri abo bahasiga ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO