Ubuyobozi bwa Indonesia buratangaza ko bwabonye igice kimwe cy’agasanduku k’umukara (black box/Boite Noire) k’indege ya Air Asia yarohamye mu Nyanja ya Java.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko igice cy’ako gasanduku kabonetse ari akabitsemo byinshi byabereye mu ndege mbere y’ukop ihanuka, igice kiriho akuma kabifashe kikaba cyo kitaraboneka.
Ibi biratanga icyizere cy’uko hahita hamenyekana impamvu nyamukuru yateye impanuka y’iyo ndege.
Iyo ndege yari itwaye abantu 162, bavaga ahitwa Surabaya muri Indonesia yerekeza muri Singapore kuwa 28 Ukuboza 2014, kugeza ubu hakaba harabonetse imirambo 48, bikaba bikekwa ko abataraboneka baba bari mu bice bya yo bitari byaboneka.



















TANGA IGITEKEREZO