Perezida Subianto yagombaga kugirira uruzinduko mu Bushinwa, mu kwifatanya n’iki gihugu kwizihiza imyaka 80 ishize intambara y’Isi ya kabiri irangiye.
Uru ruzinduko rwa Perezida Subianto rwahuriranye n’imyigaragambyo ikomeye yatangiye muri iki cyumweru, ikuruwe no kongera umushahara w’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo imodoka ya polisi yagongaga umuturage wari kuri moto.
Kuva icyo gihe imyigaragambyo yafashe indi ntera abaturage batagira gutwika inyubako zikoreramo Inteko Zishinga Amategeko.
Ku wa Gatandatu abigaragambya batwitse Inteko mu duce twa West Nusa Tenggara, Pekalongan na Cirebon.
Umuvugizi wa Perezida Subianto, Prasetyo Hadi, yavuze ko yahisemo gusubika uruzinduko rwo mu Bushinwa kubera iyi myigaragambyo.
Ati “Perezida ashaka gukomeza gukurikirana uko ibintu bihagaze ako kanya, ndetse agashaka igisubizo cyiza. Ku bw’ibyo Perezida yiseguye kuri Guverinoma y’u Bushinwa kubera ko atazabasha kwitabira ubutumire.”
Uretse uruzinduko rwo mu Bushinwa, byitezwe ko iyi myigaragambyo nikomeza Perezida Subianto ashobora kutazitabira n’Inteko Rusange ya Loni iteganyijwe i New York muri Nzeri 2025.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, nibwo imyigaragambyo yatangiriye mu murwa mukuru Jakarta, abaturage bamagana imishahara y’abadepite iri hejuru, birushaho gukara ku wa Gatanu ubwo imodoka ya polisi yagongaga umumotari agahita yitaba Imana.
Perezida Subianto wagiye ku butegetsi mu Ukwakira 2024 yasuye umuryango w’uwo mumotari, yihanganisha ababyeyi be, anasezeranya ko hagiye gukorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rwe.
Iyi myigaragambyo yagize ingaruka kuri serivisi z’ingendo, aho nyinshi muri sosiyete zitwara abagenzi mu mujyi wa Jakarta, zitabashije gutanga serivisi ku wa Gatandatu.







Ibitekerezo 0